Banyacyubahiro mugize Inama Nkuru y’Ubucamanza,
Nk’uko ingingo ya 5 y’itegeko-ngenga n° 7 ryo ku wa 19 ugushyingo 1992 rishyiraho imitunganyirize n’imikorere y’Inama Nkuru y’Ubucamanza ribiteganya, nkurikije kandi Itegeko-Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 87, nshimishijwe no kuyobora iri teraniro rya mbere ry’Inama Nkuru y’Ubucamanza igamije cyane cyane itorwa ry’abazajya bayiyobora ari bo Perezida, Visi-Perezida n’Umwanditsi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda.
Iyi nama ya mbere mugize kuva mumaze gutorwa ku itariki ya 21 Ukuboza 1992, ibaye ariko hari benshi bafite impungenge ko iba, ndetse bifuzaga ko itaba. Impamvu zivugwa cyane cyane ngo n’uko ibaye, Minisitiri w’Ubutabera yeguye.
Njye ndumva ko ukwegura kwa Minisitiri w’Ubutabera kutavaho intandaro y’uko hagira utambamira amategeko. Cyane cyane ndetse ko Minisitiri w’Ubutabera yansabye ko iyi nama yaterana, ibyo bikubiye mu ibaruwa yanyoherereje ku itariki 14 Ukuboza 1992 ansaba ko iyi nama yaba hagati y’itariki ya 30 Ukuboza 1992 n’iya 12 Mutrama 1993. Nahisemo rero uyu munsi, Minisitiri w’Ubutabera abimenyeshwa ku itariki ya 30 Ukuboza 1992.
Nguko rero uko iyi nama yatumijwe, hakurikijwe amategeko kandi hubahirije Itegeko-Nshinga riha ubutegetsi bw’ubucamanza buhamye, butagomba kubangamirwa n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko ubwigenge cyangwa Nshingamategeko. Tugomba rero kubahiriza iryo hame.
Hari n’abavuga ko Minisitiri w’Ubutabera weguye atari afite uburenganzira bwo gutumiza inama nk’iyi. Abo barirengagiza ukuri.
Nibyo koko Minisitiri w’Ubutabera yangejejeho icyifuzo cyo kudakomeza imirimo yari ashinzwe. Itegeko-Nshinga mu ngingo yaryo ya 56 riteganya ko buri mu Minisitiri cyangwa Sekereteri wa Leta ku giti cye ashobora kwegura abisabye Perezida wa Repubulika : uko kwegura kuba kwemewe iyo nyirubwite ativuguruje cyangwa ngo Perezida wa Repubulika amuhakanire mu gihe cy’iminsi munani.
Nasabye Minisitiri w’Ubutabera gukomeza imirimo ye, muri iki gihe Guverinoma y’u Rwanda igirana imishyikirano ibera Arusha, igamije gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho yaguye.
Ibaruwa, ye ya nyuma ni iyo yanyandikiye ku itariki ya 3 Mutarama 1993, agikomeye ku kwegura kwe. Umunsi wa unani uteganywa n’ingingo ya 56 y’Itegeko-Nshinga nturagera. Ni ukuvuga rero ko n’ubwo yeguye, Minisitiri w’Ubutabera atarava ku murimo we. Yari agifite ububasha bwo gutumira Inama nk’iyi no kuba yayigiramo ijambo, kuko ari umwe mu bayigize.
Inama Nkuru y’Ubucamanza ije yifuzwa cyane. Muzi ko hari inkiko zitagikora kubera kubura abakozi kuko bashyirwaho binyuze muri iyo nama Nkuru y’Ubucamanza. Bityo, abaturage babuze ababarenganura, cyane cyane muri iki gihe hariho ikibazo cy’umutekano. Uru rwego rero rwari rukenewe cyane. Abaturage bakeneye inkiko zikora neza kimwe n’uko Guverinoma yari ikwiye kurangiza vuba ishyirwaho ry’abategetsi muri Komini zitabafite.
Iyi nama rero iduhurije hano uyu munsi igamije gutangiza ku mugaragaro Inama Nkuru y’Ubucamanza nk’uko biteganywa n’ingingo ya 5 y’Itegeko rishyiraho imitunganyirize n’imikorere yayo. Nhimishijwe rero n’uko abanyacyubahiro benshi baje kubatera nkunga ; bubahiriza uwo muhango.
Nyakubahwa Perezida w’Inama y’Igihugu Iharanira Amajyambere,
ba Nyakubawa mugize Inama Nkuru y’Ubcamanza mu Rwanda, Bashyitsi bahire,
Abanyarwanda, abarutuye, Bacamanza b’u Rwanda, ndetse n’incuti z’u Rwanda,
Twese duhangayikishijwe n’uko umutekano twawugarura muri iki gihugu. Kugira ngo ibyo bigerweho ubucamanza bugomba guhamya ubutegetsi bwabwo, maze ntihagire ubuvogera, yitwaje ishyaka rya politiki ayobora, yitwaje umwanya uyu n’uyu afite mu butegetsi Nyubahirizategeko cyangwa Nshingategeko.
Ni ngombwa rero ko ubucamanza buhamya inzego zabwo, buyobora abategetsi babugize mu bwigenge buhabwa n’itegeko.
Ba Nyakubahwa mugize Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda, ni icyo mukwiye kwibandaho. Nimwereke bagenzi banyu muhagarariye, ko mukwiye icyizere babagiriye. Nimubarengere, nimubegere, mwumve ibibazo bafite. Nimubafashe kubikemura. Nimubatere inkunga mu mirimo yabo. Nimubatize umurindi, bitabire ubutabera, barwanye ruswa, bahashye abamunga ubucamanza babashora mu bikorwa bya politiki mbi ikurura amatiku, inzangano, amacakubiri.
Muri iki gihe turimo, ubutegetsi bw’ubucamanza bugomba kwerekana koko, ko bufite ubwigenge budafite aho bubogamiye. Bugomba ahubwo kwerekana ko bugamije kurenganura buri wese bukurikije amategeko agomba kuba amwe kuri bose.
Ba Nyakubahwa mugize Inama Nkuru y’Ubucamanza,
Birazwi bihagije ko ibihe Igihugu cyacu kirimo bikomeye.
Intambara, u Rwanda ruhanganye nayo kuva ku itariki ya mbere ukwakira 1990 kugeza magingo aya, ivugururwa rya politiki mu Rwanda, ikava ku ishyaka rimwe, maze igashingira imizi ku mashyaka menshi, ibyo byose byagize ingaruka mu mitegekere y’u Rwanda, mu mitegekere y’abanyarwanda. Ariko kandi intambara yakuruye amacakubiri mu banyarwanda, gusubiranamo mu barutuye bapfuye amoko cyangwa amashyaka. Njye nsanga icya ngombwa, ari uko buri wese akuramo isomo. Ukwishyira ukizana kwe ni uburenganzira bwe. Nta we ugomba guhezwa mu Rwanda rwe, mu karere ako ari ko kose.
Bacamanza b’u Rwanda,
Ibyo bizashoboka uri uko buri wese muri we, yitabiriye umurimo we ari uko mu kwishyira ukizana ahabwa n’itegeko kimwe no mu mutimanama we, aharanira iteka kurenganura umugana wese. Maze akaba umuhuza utabogamye, akaba intangarugero mu bo babana, akababera urumuri rw’amahoro rw’ubusabane muri demokarasi.
Ubucamanza bufite uruhare rukomeye mu guhamya demkarasi.
Abacamanza b’u Rwanda nibabe intangarugero. Nibahanire iteka kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho ariho hose. Nibakire ababagana. Nibahane abahohotera abandi. Nibarangwe no kutagira uwo bahutaza. Mu icibwa ry’imanza cyangwa mu ikora ankete, nibarangwe no kunga, maze imanza zicibwa zirusheho kutaba intandaro y’amakimbirane y’urudaca akurura umwiryane mu baturage.
Bacamnza b’u Rwanda,
Muri iyi minsi, mu turere twinshi tw’igihugu cyacu, hararangwa ubugizi bwa nabi. Abaturage barasubiranamo. Amabandi yariyongereye. Intambara yabateye inkunga, ibagezaho imbunda zo kwibisha.
Biturutse ku ntambara, za gerenade ziraterwa, za mine zirategwa. Abaturage b’inzirakarengane barahohoterwa, bakahakomerekera, bakahasiga ndetse n’ubuzima bwabo.
Anketi zarakozwe aho imvururu zabaye. Abantu benshi barafashwe, ndetse baranafungwa. Igitangaje ariko ni uko imanza zaciwe ari mbarwa. Nongeye gusaba ko izo za ankete zashyirwa ahagaragara, zikerekana neza abatera ibyo bibazo, bagashyikirizwa inkiko kugira ngo rwose turandure ubwo bugizi bwa nabi.
Niba ari amashyaka, niba ari abantu ku giti cyabo, bigomba kumenyekana, maze ababifitemo uruhare bakihanangirizwa, byaba ngombwa, bagahanwa n’inzego z’ubucamanza mu bwigenge bwazo.
Ba Nyacyubahiro mugize Inama Nkuru y’Ubucamanza,
Mutangiye imirimo yanyu, igihe Inama Nkuru y’Ubucamanza ikenewe cyane.
Amadosiye menshi y’abacamanza agomba gusuzumanwa ubwitonzi n’ubushishozi, maze buri mucamanza akumva ko uburenganzira ahabwa n’amategeko, mu gutunganya umurimo we, bwubahirizwa koko.
Ariko cyane cyane, mutangiye imirimo yanyu, u Rwanda rukeneye kugarurirwa amahoro byihutiwe. Igihugu cyacu gikeneye ko inzego z’ubucamanza zikora koko, zikarenganura abaturage, zikurikije amategeko kandi zitavugirwamo n’ishyaka iryo ariryo ryose cyangwa ngo zivogerwe n’umuttegetsi uwo ari we wese.
Nsabye rero abayobozi b’amashyaka n’abategetsi bo mu rwego Nyubahirizategeko no mu rwego Nshingategeko, kutivanga mu butegetsi bw’ubucamanza. Bagomba kubwubahira ubwigenge buhabwa n’Itegeko-Nshinga, bakirinda kubutambamira no kubwivangamo. Nibafashe Ubucamanza kurangiza mu bwigenge bwabwo, inshingano zabwo, zigamije kurenganura Abanyarwanda mu butabera.
Ba Nyakubahwa mugize Inama Nkuru y’Ubucamanza,
Mbifurije kurangiza neza imirimo bagenzi banyu babatoreye. Mbifurije kuzarangwa iteka no guharanira kudatatira icyizere babagiriye.
Mufite inshingano zikomeye. Muharanire abacamanza ku buryo bugaragara, bumve koko ko urwego rwabo rw’ubutegetsi rutavogerwa, ko ahubwo rubereyeho gukora mu kuri, rurwanira ubutabera mu Rwanda,
Ntimuzigere mutezuka kuri iyo ntego. Mu kanya muritorera Perezida, Visi-Perezida n’Umwanditsi w’Inama yanyu. Uwo muhango, muwukorane ubushishozi bukomeye, maze iyi nama yanyu izabarirwe mu mateka y’ubucamanza mu Rwanda, kuko izaba yarashyizeho urwego ruhamye rw’ubutabera, ruzitabirira kugarurira Abanyarwanda ituze n’umutekano bakeneye, cyane cyane muri iki gihe.
Nshimishijwe no gutangiza ku mugaragaro iteraniro rya mbere ry’Inama Nkuru y’Ubucamanza yatowe ku itariki ya 21 Ukuboza 1992, kuko biteganywa n’ingingo ya gatanu y’Itegeko-Ngenga n° 7/92 ryo kuwa 19 Ugushyingo 1992, rishyiraho imitunganyirize n’imikorere y’iyi Nama.
HARAKABAHO UBUTABERA MU RWANDA
HARAMBE U RWANDA RWACU