Bwana Minisitiri w’Intebe,
Bayobozi b’amashyaka ya politiki,
Ku itariki ya 7 Mata 1992, amashyaka muyobora ariyo MRND , MDR , PSD , PDC na PL yashyize umukono ku masezerano, maze yumvikana ku buryo bwo gushyiraho Guverinoma, iyi iriho kuva kw’itariki ya 16 Mata 1992.
Mu ngingo ya 3 y’ayo masezerano, amashyaka iyi Guverinoma yaturutseho yumvikanye igihe cyiswe icy’inzibacyuho kizasozwa n’amatora, mu gihe kitarenze amezi 12 kuva kw’itariki iyoGuverinoma yashyiriweho. Ibyo rero ntibigishobotse kuko hasigaye iminsi ibiri ngo icyo gihe mwihaye kirangire.
Iyi Guverinoma n’ubwo yakoze byinshi, hari intego itashoboye kurangiza kandi za ngombwa.
Iy’ingenzi ni uko itashoboye gukoresha amatora ngo maze Igihugu cyacu kibone inzego z’ubutegetsi zishyigikiwe koko n’abaturage.Ibyo byari koroshya bimwe mu bibazo byagiye biranga Igihugu cyacu muri iki gihe cy’inzibacyuho. Byari gutuma inzego z’ubutegetsi zirushao kwiringirwa, bityo zikabona ingufu zihagije zo kubahiriza umutekano mu gihugu. Ndetse n’ubutegetsi buvuye mu matora bwari kuba bufite ubushobozi n’ubwumvikane buhagije kugira ngo bugirane imishyikirano y’amahoro na F.P.R-INKOTANYI nta nkomyi.
Ibyo rero ntibyashobotse ntitubitindaho, ariko umuntu ntiyabura kuvuga ko byibuze iyo itegeko rigenga amatora rishobora gushyirwaho, byari gutuma abaturage bashobora kwitorera abategetsi b’inzego z’ibanze nta nkomyi, aho kubabohoza cyangwa guhatira abaturage abo basanga batababereye
Ikindi cyaranze iyi Guverinoma ni uburyo amashyaka yivanze mu mikorere ya Guverinoma, cyane cyane ariko bikaba akenshi bikomoka ku gukomatanya ubuyobozi bw’amashyaka mu rwego rw’iguhugu n’imirimo y’ubutegetsi nyubahiriza-tegeko.
Abagize Guverinoma bagomba kumva ko bahagarariye abanyarwanda bose. Byakunze kunengwa ko abagize Guverinoma, bagiye babogamira kw’ishyaka barimo, ndetse no mubo bashinzwe kuyobora, muri za Minisiteri, hakaboneka ugutonesha gushingiye kw’ishyaka no gukurikiranwa ku bakozi baba barahisemo irindi shyaka.
Uko mbibona, niba twifuza ko Guverinoma ikora neza, ikarengera Abanyarwanda bose, igihe cy’inzibacyuho ntigikomeze gutera ubwoba Abanyarwanda,ndabona dukwiye kurebera hamwe twese ,uko amashyaka atakwivanga mu mikorere y’ubutegetsi bwite bwa Leta.
Ntabwo dushobora kuzagera ku bwumvikane bw’abanyarwanda, ntabwo tuzashobora kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, igihe cyose abagize Guverinoma bazaba bita ku nyungu no kuri propagande y’amashyaka yabo gusa, aho kwita mbere ya byose ku nyungu za rubanda rwose.
Uyu mwanya si uwo gusesengura ibikorwa bya Guverinoma, ibyayinaniye n’impamvu zabiteye, cyane cyane ko abaturage cyangwa ababahagarariye, babivuga neza ku buryo bwumvikana.
Nashatse ko duhura, kugira ngo turebere hamwe ibigomba gukorwa, kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze kuyoborwa n’ubutegetsi nyubariza-tegeko, bugizwe cyane cyane na Guverinoma yumvikanweho kandi yemewe na benshi.
Iyo Guverinoma Igihugu cyacu kirayikeneye, cyane cyane muri iki gihe cy’intambara, muri iki gihe turi mu mishyikirano yo kugarura amahoro mu Rwanda, abavanywe mu byabo n’iyi ntambara bakabisubiramo, ntawe uhungabanije umutekano wabo, ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda nacyo kigakemurwa burundu.
Guverinoma yumvikanyweho, u Rwanda rwacu rurayikeneye, kuko ariyo igomba kuzemera mu izina ry’Abanyarwanda, amasezerano azasoza imishyikirano y’Arusha, kandi ikihatira kuyasobanurira Abanyarwanda, kugira ngo bitabirire kuyashyira mu bikorwa. Kugira ngo abanyarwanda b’ingeri zose basange ko ibavugira koko , byari bikwiye ko Guverinoma ikorana n’andi mashyaka atayirimo. Byakunze kuboneka ko amashyaka ari muri Guverinoma, asa n’ayibagirwa ko hari n’andi. Birakwiye rero gushakisha uburyo bwose bwatuma hatagira ahezwa, ahubwo nayo abone urubuga ruhagije rwo kungura abandi ibitekerezo.
Muriyumvisha rero ko iyi nama ikomeye cyane. Mbasabye kuzirikana bihagije ingingo yaduhurije hano.Ndifuza ko iyi mishyikirano yagera ku myanzuro ishimishije kandi inyuze Abanyarwanda.
Bayobozi b’amashyaka ya politiki,
Iyi nama,nifuje ko amashyaka yumvikanye gushyiraho Guverinoma yayigirana, akarebera hamwe uko Guverinoma yubahirije inshingano yahawe n’uko, nkurikije uko politiki yacu iteye mu Gihugu cyacu, kuva aho Guverinoma iriho ishyizweho ku itariki ya 16 Mata 1992, ubutegetsi nyubahiriza-tegeko bwari bukwiye kwifata, kugira ngo Igihugu cyacu cyitegure gusoza imishyikirano Guverinoma y’u Rwanda igirana na FPR-Inkotanyi no gushyira mu bikorwa imyanzuro n’amasezerano intumwa z’u Rwanda zizaba zashyizeho umukono.
Bayobozi b’amashyaka ya politiki,
Guverinoma iriho kuva ku itariki ya 16 Mata 1992 ntiyashoboye kurangiza inshingano twari twayihaye,yo gutegura amatora no kugeza u Rwanda kuri Guverinoma iyaturutseho.
Ndasanga rero muri iyi nama, mwari mukwiye kwibaza ibibazo bikurikira kandi mukabibonera umwanzuro ukwiye :
- Ese amasezerano amashyaka muyobora yagiranye agomba kongererwa ighe ?Yasubirwamo se ?Yakorwa hagati ya bande ?Inshingano zahabwa Guverioma iturutse kuri ayo masezerano zaba izihe ?Zaba izisanzwe cyangwa hetekerezwa izindi ?
- Ese mashyaka yose ari aha, yaba asanga amasezerano yo ku wa 7 Mata 1992 akiyanogeye ?Arifuza se kurekera ba Minisitiri bayo muri Guverinoma cyangwa hari abo yasabira guhindura ?
Ibyo ni bimwe mu bibazo benshi bibaza, buri shyaka muhagarariye ryari rikwiye gusubiza. Abanyarwanda bose, ari abari mu gihugu, ari abari mu mahanga bahanze amaso imyanzuro y’iyi nama.
Aho tuhazirikane. Abanyarwanda ntibakwihanganira ko abababereye ku isonga, mu bya politiki, batezeho ko baharanira umutekano wabo, batezeho amizero yabo, barangwa no kurwanira imyanya bifuza cyangwa gutsimbarara ku yo bafite. Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, twese twiyemeje guteza imbere mu Rwanda rwacu, irasaba buri wese, ariko cyane cyane abakora politiki, kurangwa no guharanira ibyazamura koko Abanyarwanda bose.
Abayobora u Rwanda, dufatanije n’abayobozi b’amasyaka, tugomba twese guharanira amahoro n’ubumwe by’Abanyarwanda. Dukore ibishoboka byose, dukangurire Abanyatrwanda inzira y ‘amahoro, ariko cyane cyane urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.
Niturutoze ibikorwa birangwa n’amahoro kuri buri wese, amahoro ku giti cy’umuntu ! Ni intego ikomeye cyane.
Twese duharanire kwigisha amahoro, ubumwe n’ukwiyunga kw’Abanyarwanda.
Ndumva umuyobozi w’ishyaka wiyubaha kandi wubaha abanyarwanda,ari yo nyigisho,uko byagenda kose,agomba kubakangurira.
Nongeye kwemera ko twese uko turi aha, kimwe n’abayobozi b’amashyaka batari hamwe namwe hano, tugomba kuzirikana igihe turimo, bityo tugafata ibyemezo nyabyo, bituma muri iki gihe, u Rwanda rwacu rutera indi ntambwe irangiza intambara, abana barwo bose ntawe usizwe inyuma, bakitabira kuruteza imbere, abana barwo n’abarutuye bagashimishwa n’uko buri wese yisanzura, mu mahoro no kwisanga, aho ari hose mu Rwanda, Igihugu cye.
MURAKOZE.