Témoignages -

Rechercher
  • Cinquième Sommet CEPGL
    Nous devons nous consacrer, toujours davantage, à la lutte pour l'indépendance économique du continent Africain, en procédant, étape par étape, par la mise en place des ensembles économiques régionaux qui, d'ici l’an 2000, aboutiront à la création d'un Marché Commun Africain, prélude à la Communauté Économique de l’Afrique.

Taliki ya 6/4/1994 twabonye ikimenyetso ntitwasobanukirwa!

Ku ya 6/4/1994 twari duteraniye k’umuturanyi turi 6. Umwe muri twe yari yagize ikibazo.Tumaze kugikemura uwo mubyeyi wari wataze urwagwa ati: « Ntimugenda mutanyumviye ko ruhiye. Izuba ryari ritangiye kurenga. Ubwo twatangiye kunywa na fanta zigera kubataranywaga urwaga. Bigeze nkaho izuba ryarenze burundu tubona ijuru ryose rihindutse umutuku. Aho umuntu yarebaga hose haratukuraga nkaho hari amaraso yamenwe mu kirere. Buri wese akavuga ko atigeze abona ibyo bintu. Nyamara umukecuru twari kumwe aratubwira ati: “Ibi byabagaho iyo umwami yabaga agiye gutanga. Ngo bikaba byaravugaga ko gutanga kwe byakurikirwaga no kumeneka kw’amaraso y’abantu benshi.”

Twaramwumvise ntitwabyitaho ahubwo dukomeza kwiganirira ibindi. Wa mukecuru asa nutaragize amahoro kuko yagezaho atangira kuririmba “Mana fasha Afrika yacu, fasha uburayi…. Fasha u Rwanda rwacu”.  Hari abaketse ko ari aya kagwa ariko tumufasha kuririmba no kubyina ; nyamara mu maso yacu ntabwo yari yanyoye.

Nageze imuhira mfunguye radiyo mu ma saa mbiri n’igice bavuga ngo indege yari itwaye umukuru w’igihugu ubanza bayihanuye, niho natangiye gutekereza ku byo twari twabonye.

Mubyeyi komeza uruhukire mu mahoro.

Corenta

D'autres témoignages