Témoignages -

Rechercher
  • Cérémonie de signature de l’accord de paix
    Il va s'agir de faire respecter cet Accord de Paix. Il va falloir réguler nos comportements. Il va falloir à nous tous, Rwandaises, Rwandais, où que nous soyons à travers le monde, nous dépouiller des sentiments de revanche et d'antagonismes. Il va nous falloir panser nos plaies, surtout les plaies du cœur pour nous tourner vers l'avenir, confiants en la prospérité de notre Pays.

Supression de la peine de mort par l’amnistie

Mpisemo kuvuga mu Kinyarwanda.

Perezida Habyarimana akimara gufata ubutegetsi numviiseko hari imfungwa 14 zari zikatiye urwo gupfa zishwe. Ibyo byanteye agahinda nkuko byagendaga ku bwa Gregoire Kayibanda iyo numvaga ko hari imfungwa zarashwe kubera icyo gihano.

Gusa sinababwira ibyishimo nagize numvise bwa mbere Perezida Habyarimana agabanirije ibihano ku bari bakatiye urwo gupfa na burundu. Sinari nzi ko bizakomeza. Nyamara izo mbabazi ntizahagaze ku buryo burimwaka abagororwa batahaga ku bwinshi.

Muri 1983 nagiye gukora muri gereza ya Cyangugu. Byari ibyishimo byinshi mbonye umukecuru wari umaze imyaka 20 muri gereza, wari ukatiye burundu arekuwe atubwira ko atakinibuka aho yaratuye. Nyuma twabonye n’abari bakatiye urwo gupfa batashye.

Sibyo gusa, Infirmeries na servisi sosiyali zari zarahinduye ubuzima bw’abagororwa, imfu zaragabanutse kuko muri gereza uwarembaga yoherezwaga mu bitaro bidatinze.

Ndibuka abagororwa bavuga ngo: « ducitse gereza twaba dutengushye umubyeyi wacu Habyarimana wadukuriyeho burundu n’urupfu. Ndibuka abagororwa bajya mu irushanwa ry’animasiyo. I Cyangugu babaga mu ba mbere,… byose nukubera ko wifuzaga ko uwakosheje agororwa aho kuba igicibwa.

Ntashira ararekwa icyo nzi nuko witaye ku banyarwanda b’ingeri zose. Mubyeyi abenshi twakundaga uruhukire mu mahoro.

Bwari ubuhamya bwanjye. 

Murakarama.

Corenta Mukantamati

D'autres témoignages