Mbere na mbere mbanje gusuhuza abakunda amahoro bose nk’uko uyu mubyeyi wacu yabituraze.

Nta na limwe intambara cyangwa inzangano mu bantu zazamuye igihugu runaka…

Sinigeze ngera kwa Habyara aliko abagezeyo bambwiye ko hagendaga abantu b’ubwoko bwose ngo ndetse ko n’abatutsi bali bo benshi bahagendaga(ba Katabarwa Andreya,ba Kajeguhakwa Valensi,n’abandi benshi). Ibyo mbivuze kugirango nerekane ko atashyize ubuhutu bwe imbere kugirango ategeke.

Uwishe uliya mubyeyi wese yakoze nabi cyane kuko mwabonye ingaruka zabyo mwese,duharanire rero ko hakorwa anketi kugirango tumenye abamwishe,hanyuma abandi banyarwanda dukomeze dusabe ko mu Rwanda haza la vraie démocratie atali ya yindi yo gutegekeshwa za klachnikov,aliko rero iyo démocratie ntabwo izava hano kuli internet ahubwo izava kuli buli munyarwanda wese ushaka kuba mu rwamubyaye kandi akabiharanira,kuko umunsi twashyize hamwe natwe tuzabaho neza nko mu bindi bihugu.Aliko nidukomeza kwitwa ba Ntibindeba,tuzaba tugilira nabi abo tuli kwibaruka.

Urugero: mwabonye ko mu bindi bihugu badatinya kujya mu mihanda ngo bamagane ubutegetsi buba bubarembeje, yego ndabizi tubikoze hano iwacu bahita baturangiza (kudusukamo amasasu), bavuga ko tuli abantu bafite ibitekerezo bya genosayidi…, mu Rda habaye genosayidi ebyili, aliko kugeza ubu bahana abakoze imwe muli izo abandi bigaramiye nta mpungenge na mba. Ntabwo ali mwene madamu(umuzungu) uzaza kubitegeka kugirango abakoze iyo genosayide yindi nabo batangire gukulikiranwa, ahubwo ni twebwe ubwacu dukunda ukuli n’amahoro tugomba guhaguruka tukabyisabira kuko icyo gihe bazabona ko tubabaye koko.

Habyara yatubereye umumartyr ashakira amahoro abana b’abanyarwanda,natwe rero twekuba ibigwali mureke duhaguruke dusabe Kagame ko agomba kureka kwita genocidaire utavuga rumwe nawe wese,kuko iyo turufu nitwe tuyiha agaciro. 

Muti gute? Nuko ayilisha hose, hanyuma twe tukinumira, kandi hali uwavuze ngo qui ne dit mot consent!!! Ndabizi birasaba courage ndende aliko tugomba guhaguruka tukamenyesha abashyigikiye iliya ngoma yicisha abana b’u Rwanda inzara ko bagomba guhagalika kuyifasha, kandi ko bishoboka rwose mu gihe turetse kwitwa ba Ntibindeba cga ba Ntamwanya mfite.

Jonas Karinganire, Danmark