Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mu minsi iri imbere, ya vuba, ndabyizeye, amasezerano y’amahoro mu Gihugu cyacu agibwaho impaka Arusha, azashyirwaho umukono n’abahagarariye Leta y’u Rwanda n’umutwe wa FPR-Inkotanyi.
Hazatangira ubwo, igihe cy’inzibacyuho kandi kizasozwa n’amatora y’abategetsi b’u Rwanda kuva muri Komini, kugeza ku y’abadepite mu Nteko ishinga amategeko no ku ya Perezida wa Repubulika.
Icyo gihe cy’inzibacyuho, Banyarwanda, Banyarwandakazi kirakomeye cyane. Kirasaba mwese, ariko ,cyane cyane abayobozi banyu, kwitonda, gushyira mu gaciro, kwigomwa, kuzirikana inyungu z’Igihugu, kucyitangira, guharanira iteka amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Guverinoma y’inzibacyuho iriho yahawe manda y’umwaka umwe uhereye ku itariki ya 16 Mata 1992 , ikaba yari ifite inshingano ikomeye yo gutuma abanyarwanda bishyiriraho abategetsi binyuze mu matora. Ntibyashobotse. Byakomeje kuvugwa ko amashyaka yivanga bikabije mu mikorere ya Guverinoma. Ni ngombwa rero ko ibyo bikosorwa, Guverinoma y’inzibacyuho ikarushaho kwita ku bibazo by’ubukungu, ikarushaho kwita ku bibazo byo gusubiza mu byabo ababivanywemo n’intambara, no gukemura burundu ikibazo cy’intambara. Ubutegetsi bwa Leta bugatandukana n’amashyaka.
Nasanze rero, Banyarwanda, Banyarwandakazi, nasanze ko Perezida wanyu, Perezida wa Repubulika mwatoye, akaba agifite manda ye kugeza ku itariki ya 19 Ukuboza 1993, agomba kubitanga mo urugero. Niyo mpamvu niyemeje uyu munsi, maze kubitekerezaho cyane kandi mbigiriwemo inama n’inshuti nyinshi ,niyo mpamvu niyemeje kwiyegurira gusa, imirimo nashinzwe yo kuba Umukuru w’Igihugu, Umuhuza w’Abanyarwanda bose.
Neguye rero ku murimo ukomeye wo kuyobora ishyaka, Muvoma Iharanira Repubulika, Demokarasi n’Amajyambere ya rubanda (MRND), imirimo natorewe na Kongere idasanzwe yabereye i Kigali ku itariki ya 18 Mata 1992, maze uwo mwanya ukegurirwa undi, uzaba afite igihe gihagije kundusha, muri iki gihe cy’inzibacyuho kindi, Iguhugu cyacu cyitegura kwinjiramo.
Kuva mu nzego z’ubuyobozi bwa MRND, ntibivuga ko nsezeye muri iryo shyaka. Nzakomeza kuba umurwanashyaka waryo, ariko kuribamo , bitambujije kwerekena kurushaho ko mbereye Abanyarwanda bose bari mu mashyaka anyuranye, umuhuza n’umuyobozi.
Ndumva ndetse byari bikwiye kubera urugero n’abandi bategetsi mu nzego zose, ko bakwiye kwirinda kuvanga ubuyobozi bwo mu ishyaka n’imirimo bashinzwe, yo kuyobora Igihugu cyose, yo kuyobora Abanyarwanda bandi badahuje ishyaka rya politiki nabo.
Ndumva ko ibyo bizaba ari intambwe ikomeye u Rwanda ruzaba ruteye, bityo igihe cy’inzibacyuho mu gihugu, ntikizarangwe n’amacakubiri twumva hirya no hino, aturuka ku kuvangura imirimo ya Leta n’iy’amashyaka. Abayobozi b’Igihugu mu gihe cy’inzibacyuho bagomba gutuza, bagomba kumvikana, bakarekera abategetsi b’amashyaka, urubuga urubuga rwo kwamamaza amashyaka yabo, bayategurira amatora. Abayobozi b’Igihugu mu utegetsi nyubahiriza tegeko cyane cyane, bagomba kwiyegurira Abanyarwanda bose.
Mbasabye rero mwese, Banyarwanda, Banyarwandakazi, gushyira hamwe mukarangwa no gushishoza, maze inzego zizaturuka mu masezerano y’Arusha zikabanogera, ntihagire ubiba umugono ngo abahuguze ,abagerekeho ubutegetsi butabaturutseho. Buri wese azarangwe no guhamya ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika, kandi bunogeye u Rwanda. Kutubahiriza iryo hame nibyo byakunze gukurura henshi amakimbirane mu gihe cy’inzibacyuho.
Nizeye nkomeje ko igihe cy’inzibacyuho kizarangwa, mu Gihugu cyacu, n’ubushake bwa buri Munyarwanda, cyane cyane umutegetsi, bwo guharanira amahoro mu gihugu cyacu, n’umutekano ku bagituye. Inshingano za Guverinoma y’inzibacyuho zigomba kumvikanwaho. Kuri jye, iz’ingenzi zigomba kuba: gusubiza mu byabo no gufasha ababivanywemo n’iyi ntambara, gukemura burundu ikibazo cy’impunzi nyarwanda, no gutegura amatora.
N’ubwo imishikirano ikigibwaho impaka, ku bwanjye ndasanga igihe cy’inzibacyuho kitagombye kuba kirekire, ngo kirenge manda iriho. Abanyarwanda bagomba gusubirana uburenganzira bwabo buranga demokarasi, bakitorera abategetsi babo. Buri shyaka ryabonye igihe gihagije cyo kwiyereka Abanyarwanda, ku buryo babonye nabo, urubuga rwo gushishoza no kwihitiramo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
U Rwanda rwacu rumaze imyaka irenze ibiri n’igice mu ntambara. Inzibacyuho irangije umwaka tuyitangiye.Guverinoma y’inzibacyuho iriho ubu izacyura, ku itariki ya 16 Mata 1993, igihe yagenewe n’amasezerano amashyaka atanu yagiranye, ku itariki ya 7 Mata 1992.
Muri icyo gihe cyose, Abanyarwanda bitabiriye politiki. Ntako bisa. Ariko kandi ubukungu bw’igihugu bwarahazahariye.Umurimo, soko y’amajyambere ntucyitabirwa. Ni ngombwa rero ko Abanyarwanda bagira vuba ubutegetsi buhamye, bubafasha kwitabira umurimo, aho kuzarira mu matiku ya politiki amunga ubukungu n’amajyambere.
Mu minsi yashize Abanyarwanda bamwe bishoye mu mu mashyamba, mu mavuriro, mu mirwanyasuri, mu mashuri, mu miyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bya kijyambere, barasenya ngo barihimura cyangwa ngo baramamaza ishyaka iri n’iri.
Birumvikana ko iyo nta politiki irimo. Ni ubugome buvutsa Abanyarwanda, ibyiza bari barigereyho mu majyambere yabo.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Igihe kirageze –kandi ubugombe bwaranze iyi myaka ibiri ishize burahagije- igihe kirageze, ko twongera twiyemeza ko KOKO U RWANDA RUZAZAMURWA N’AMABOKO Y’ABANA BARWO BOSE, inshuti zacu zikaza zitwongerera, zitwuzuriza aho tutishoboye.
Igihe kirageze, ko Abanyarwannda bashyira hamwe muri selile, muri Segiteri no muri Komini, maze bagafatanya n’abayobozi babo, kwizamura no kwiteza imbere, bagasna ibikorwa byabo byangijwe n’abagizi ba nabi, babyangije biyitirira amashyaka.
Mbere ya byose ariko, nongere mbasabe, nk’uko ntahwemye kubikora, nongere mbasabe komeje, ko buri wese yakwisuzuma, yaba yaragize uwo ahohotera, akamwegera, bakunga imitima yabo, imiryango yabo igasubirana. Amacakubiri yaranze iyi myaka ibiri ishize, ndifuza kandi ndabibsabye, Banyarwanda, Banyarwandakazi, ndifuza ko twayarandura mu ma Selile yacu, mu ma Segiteri yacu, mu ma Komini yacu.
Ndifuza nkomeje, ko Abanyarwanda bacengerwa na demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, buri wese agaharanira ibitekerezo bye, akumva iby’abandi, bikabyara ubwuzuzanye, atari uko kutabihuza, byahinduka intandari yo kwangana, gusenyerana ndetse no kwicana.
Ku itariki ya 23 Werurwe 1993, nagejeje ku Banyarwanda nu ku mbaga y’amahanga icyo ntekreza ku raporo yakozwe n’intumwa z’imiryango mpuzamahanga, ku buryo u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuva aho u Rwanda rukuruwe mu ntambara rutari rukeneye na busa.
Iyo raporo yavuze byinshi. Bimwe birimo ukuri. Abanyarwanda benshi barahohotewe ndetse bigera n’aho bahasiga ubuzima.Twarabyamaganye, inzego nyinshi z’ubutegetsi zitabira vuba na vuba guhosha imvururu, aho zabaga zivutse. Abanyarwanda basubiranyemo, bapfa amoko yabo, bapfa kudahuza amashyaka.
Abakoze iyo raporo bayujujemo ariko n’amazimwe n’ibihuha byaranze umurwa mukuru wa Kigali, muri iki gihe.
Ibyo simbitindaho. Mwese muzi neza ,ko ntahwemye guharanira ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda .Ibyo kandi abafasha banjye, niyo nshingano bafite. Ntitwiyibagize ko mu mezi atandatu ya mbere muri 1973, Abanyarwanda bari bongeye gusubiranamo no kwicana, bigatuma bamwebagomba guhunga u Rwanda, ngo bakize ubuzima bwabo.
Siniriwe nongera kwibutsa ko, kuva icyo guhe kugeza aho FPR Inkotanyi ishoreje intambara, ibifashijwemo bikomeye n’bategetsi b’Igihugu cya Uganda, nta Banyarwanda bigeze bashakira amahoro n’umutekano wabo mu mahanga, biturutse ku kibazo cy’amoko.
Politiki yanjye, niyemeje gukangurira Abanyarwanda ni igamije amahoro yabo, ni igamije ubumwe bubahuza, ni ishingiye ku majyambere yabo. Ngiyo politiki ntahwemye kurwanira kugeza ubu, kandi niyo n’ubu no mu bihe bizaza, nashyize imbere kandi mpora nifuriza u Rwanda rwacu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Intambara yaje iyisenya. Ngiyo nyirabayazana y’ubushyamirane mu Rwanda. Kubushakira ahandi, ni ikinyoma gihambaye cyangwa ni ukutamenya amateka y’u Rwanda. Igihe cyose Inyenzi zateye u Rwanda, muri 1961, 1966 na 1967, inkurikizi z’ibyo bitero zabaga zagabye mu Rwanda, zabaye ko abahutu n’abatutsi basubiranyemo.
Intambara rero, ni yo ntandaro y’isubiranamo ry’amoko.Buri wese nakore uko ashoboye iyo ntambara irimburwe burundu. Isimbuzwe ubwumvikane bw’amoko atuye u Rwanda. Nidufatane urunana, tuyirinde, tuyirinde n’abacu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Iyo niyo politiki nifuza ko dufatanya gutsura mu Rwanda. Nituyishyigikire twunze ubumwe, maze mu mahoro, twishyire, twizane mu Rwanda rwacu.
U Rwanda rwacu nirusugire, rusagambe.
MURAKARAMA.