Témoignages -

Rechercher
  • Dernier discours du Président Juvénal Habyarimana
    Soyons patients et gardons l’espoir. Faisons tout pour maintenir la sécurité de tous. Soyons fermes pour sauvegarder notre paix qui constitue la motivation de l’Accord d’Arusha. Luttons ensemble pour promouvoir l’Unité nationale. Je vous invite à garder le calme et à éviter tout acte de provocation. Luttons toutes et tous pour sauvegarder la sécurité et la tranquillité dans notre pays.

Umugabo nyakuri

Habyarimana Juvénal, Umugabo w’ukuri, Umubyeyi, Umuyobozi, Umusilikari witanga, twabanye imyaka 33 kuva muw’i 1961 kugeza muw’i 1994.

Mu mirimo myinshi itandukanye ya gisilikari niya gisivili twakoranye neza, yari umuntu usabana na bose ku buryo abato n’abakuru bamwibonagamo.

Yari umuntu ukunda Imana, agaha akazi yari ashinzwe igihe cyako. Akagira ingoga yo gufasha no gushishikariza Abanyarwanda bose kubana, gukundana no gufashanya baterana inkunga muri byose. Niwo murage n’urugero rwiza yadusigiye.

Intego ye yari « Ubumwe, Amahoro, n’Amajyambere ku Banyarwanda bose »

Ni ukuri koko « ufite amahoro aba afite uwayamuhaye », turemeza ko abamumenye benshi, abamwunvise bose bazakomeza gukunda ayo mahoro bakayasangiza n’abandi bose batagize amahirwe yo kuyamenya, maze bakavuga iteka ko yari « UMUGABO NYAKURI »; ngiyo invugo nziza yamuherekeje kandi tuzahora tumwibukiraho.

Yambuwe ubuzima Abanyarwanda bakimucyeneye, ariko uwabyaye ntazima. Turemeza kandi tudashidikanya ko Imana yamwakiriye mu Bayo.

Bonaventure Ntibitura

D'autres témoignages