Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe bakunzi b’ukuri n’ubutabera,
Taliki ya 8 ukwakira 2008, Leta y’u Rwanda yamenyesheje icyemezo yafashe cyo guhindura inzu y’umuryango wa Président Habyarimana Yuvenali wishwe taliki ya 6 mata 1994, ikayigiriramo indangamateka y’itsembatsemba n’itsembabwoko. Iyo nzu iri i Kanombe, hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali, ni iya Habyarimana n’umuryango we. Ni we wayiyubakiye ku mafaranga ye bwite mu butaka yaguze. Nta rumiya rwa Leta yigeze akoresha. Iyo nzu ntiyigeze igurishwa. Iracyari iy’umuryango wa Habyarimana.
None Leta y’u Rwanda irashaka kuyifata ngo iyigire inzu y’indangamateka n’urwibutso rwa genocide. Ngo bizatuma Abanyarwanda biyunga bakongera kugira ubumwe.
Umuryango wa Habyarimana uramagana n’ingufu zawo zose icyo cyemezo cyuzuye ubugome, agashinyaguro, agasuzuguro, ubwirasi, gukandamiza ubutabera n’uburenganzira bwa buri muntu ku mutungo we.
Uramagana byimazeyo ubwo buryo bwa Leta y’u Rwanda bwo kubeshya Abanyarwanda n’amahanga. Iyo Leta ishaka guhindura amateka y’u Rwanda yitwaza kandi ibeshya ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwakozwe n’umuryango wa Habyarimana, igashaka kwibagiza isi yose uruhare rukomeye FPR ifite muri ibyo byose kuva yatera u Rwanda muri 1990 no mu kwica Perezida Habyarimana.
Ntabwo ar’ukubera ko FPR yafashe icyemezo ko Habyarimana abaye umwanzi wayo, byatuma igomba kubeshya abantu bose ko Habyarimana yari umwanzi w’Abanyarwanda.
Umuntu wese wamumenye kandi ushaka kuvugisha ukuri azi ukuntu Habyarimana yitangiye u Rwanda n’Abanyarwanda, ukuntu yaharaniye amahoro, ubumwe n’amajayambere y’u Rwanda igihe cyose yabaye Perezida.
Umuntu wese ushaka kureba ukuri, atipfutse mu maso, azi ukuntu Abanyarwanda bumvikanaga mbere ya 90, ukuntu bari mu mahoro, ukuntu u Rwanda rwari rubanye neza n’ibihugu birukikije.
U Rwanda rwari intangarugero mu mahanga mu gucunga neza umutungo wa rubanda, no mu majyambere, cyane cyane mu cyaro.
Icyo cyemezo cya Leta y’u Rwanda rero nta kindi kigamije, kitari ukwibagiza abantu iyo Ntwari yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda itizigama, Intwari yaharaniye amahoro y’u Rwanda n’abarutuye bose itarobanura, kugeza igihe iyapfiriye. Ntawe uyobewe ko yatabarutse avuye gushaka ayo mahoro.
Turamagana rwose icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufata umutungo w’umuryango ikawukoresha amarorerwa atavugwa ibeshya ngo bizazana ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Twe turemeza ko ubwo bumwe n’ubwiyunge buzazanwa no kugaragaza ukuri ku byabaye mu Rwanda kuva ku ya 1 ukwakira 90 kugeza ubu, ababigizemo kandi bakibifitemo uruhari bakamenyekana bose, baba Abanyarwanda, baba abanyamahanga.
Turemezako ubwo bumwe n’ubwiyunge buzazanwa n’ubutabera nyabwo, butabogamye, buzahana uwariwe wese wagize uruhari mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda no mu bihugu duhanye imbibi, bukaba bwarahitanye abahutu, abatutsi, abatwa n’abanyamahanga barimo abanyekongo benshi.
Leta y’u Rwanda rero ntibarangaze nkuko ibimenyereye, ishyira amakosa yayo ku bandi, noneho abatazi gushishoza n’abanyabwoba bagakurukira ibyo ivuga, bityo ntibarebe ibyo yakoze cyangwa ikora.
Nk’uko umubyeyi wacu yamye abivuga, amateka azerekana ukuri.
Bikorewe i Paris, tariki ya 27 Ukwakira 2008
Umuryango wa Habyarimana