Rechercher
  • Jeune Afrique N° 1439
    Je crois qu'il faudrait que l'on définisse les responsabilités à partir de nos traditions et que le chef ne soit plus considéré comme étant au-dessus des autres, mais un parmi les autres, et un serviteur. Voilà mon idéal.

Itangazo rijyanye no gutangiza urubuga www.habyarimana.net kuri Internet

Kw’itariki ya 6 Mata 2021, hazaba hashize imyaka 27, i Kigali, hakorewe igikorwaterabwoba cyahitanye Perezida w’u Rwanda, Yuvenali HABYARIMANA, na mugenzi we, Sipriyani NTARYAMIRA, Perezida w’Uburundi. Twibutse kandi ko icyo gikorwa cyanahitanye abandi bagabo 10 bari babaherekeje aribo:

Bernard CIZA Ministriri mukuru ushinzwe igenamigambi, ubuterambere n’ukwisubiranya kw’igihugu muri Leta y’Uburundi.

Cyriaque SIMBIZI, Ministri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta y’Uburundi,

General-Major Déogratias NSABIMANA, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Ambassadeur Juvénal RENZAHO, umujyanama wa perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’ubuserukiragihugu.

Colonel Elie SAGATWA, umunyamabanga wihariwe akaba yari n’umukuru w’umutwe ushinzwe umutekano wa perezida w’u Rwanda.

Dr. Emmanuel AKINGENEYE, muganga bwite wa perezida w’u Rwanda.

Major Thaddée BAGARAGAZA, umusirikari mukuru ugenda hafi ya Perezida akaba yari n’umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo ushinzwe kubungabunga umutekano wa Perezida.

Major Jacky HERAUD, umupirote w’indege ya Perezida w’u Rwanda akaba yari umufaransa

Commandant Jean_Pierre MINABBERY, umupirote wungirije w’indege ya Perezida akaba nawe yari umufaransa.

Sergent-Major Jean-Michel PERRINE, Umukanishi-ngendanwa w’indege ya Perezida, nawe akaba yari umufaransa

Icyo gikorwaterabwoba  abari ku butegetsi mu Rwanda muri ibi bihe, (uhereye kuri General Paul Kagame ubwe) bakomeje kwigamba kandi na anketi nyinshi zizewe zikaba zarakomeje kukibahamya, ni cyo cyabaye intandaro y’itsembabwoko nyarwanda nk’uko byemezwa n’umuryango w’abibumbye – LONI.

Amahano yatewe n’icyo gikorwaterabwoba niyo yatumye umutwe w’inyeshyamba warwanyaga Leta y’icyo gihe, FPR, ishyira mu bikorwa umugambi mubisha yari isanganywe wo kurimbura imbaga no gufata ubutegetsi ikoresheje ingufu za gisirikari hanyuma ikaza kwimika ingoma ishingiye kw’iterabwoba, gukwirakwiza ibinyoma, n’inyongwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Muri ibi bihe turimo, si u Rwanda gusa ahubwo ni akarere kose bita ak’ibiyaga bigari kugarijwe n’akaga katejwe n’icyo gikorwaterabwoba cyo ku tariki ya 6 Mata 1994 cyabaye nyirabayazana w’intambara z’urudaca, ubusahuramutungo n’iyicwa ry’inzirakarengane amamiliyoni n’amamiliyoni. Urugero rwatangwa ni urwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yogorojwe n’intamabara zishorwa n’u Rwanda ubwarwo, cyangwa se inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda.

Ntawaba abeshye avuze ko mbere y’intambara yashojwe na FPR kw’itariki ya mbere ukwakira 1990, u Rwanda rwari igihugu kirangwa n’amahoro, umutekano n’imibanire myiza n’ibihugu bihana imbibi. Cyari igihugu gishishikajwe n’iteramberambere ry’abanyagihugu bose uhereye kubo mu cyaro. Si rimwe, si kabiri gusa u Rwanda rwatanzweho  urugero n’imiryango-nshoramari (Banki y’Isi yose, Banki y’Afurika Iharanira Amajyambere) nk’igihugu kizi gucunga umutungo wacyo. Ndetse n’ibihugu bizwiho gufasha u Rwanda kuva kera, byemezaga ko u Rwanda ari rebero mu bijyanye no gucunga umutungo n’imiyoborere myiza muri rusange. Ku buryo ibindi bihugu by’Afurika byashishikarizwaga gufata urugero ku Rwanda.

Kandi ni mu gihe.

Dore nko mu rwego rw’ubwihaze mu biribwa, mu rwo gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi mu duce twose tw’igihugu, u Rwanda rwari rudasumbwa ugereranyije n’ibihugu byinshi by’Afurika. Muri 1990, igihe telefoni zigendanwa zari zitaraba n’inzozi kw’isi, u Rwanda rwari rwarashoboye kugeza ku biro by’amakomini yose rwari rufite, telefoni zikoresha imigozi. Imihanda ya kaburimbo ihuza imirwa mikuru y’amaperefegitura yari imaze kubakwa, hafi ya yose. N’iyari isigaye ihuza Gisenyi na Kibuye na Cyangugu yari yararangije gutegurwa no gushakirwa amafaranga yo kuyitangiza.

Ni ngombwa kwibutsa ko urusobe rwa banki z’abaturage rwakwirakwijwe mu buryo bw’umwihariko mu gihugu cyose muri za 70 na 80 ubwo kandi ari nako abaturage baciriritse bashishikarizwa kuzigana kugira ngo zibafashe kuzigama ndetse no gutunganya imishinga bihangiye ku giti cyabo, haba mu cyaro cyangwa no mu migi. Ntawahakana ko ibyo bikorwa byagize ingaruka nziza ku miturire myiza y’abaturage, no gutsura amajyambere muri rusange.

Hashyizwe mu bikorwa politiki yo gukwirakwiza mu makomini yose ibigo nderabuzima n’ibigo by’imbonezamirire, ibyo byose bikaba byari bifite inkomoko kuri ya myumvire fatizo ya nyakwigendra Perezida Habyarimana yo gushyira imbere ya byose amajyambere y’abaturage bo mu cyaro. Ni no muri urwo rwego hakwirakwijwe amashuri mu gihugu cyose. Amashuri abanza ku mirenge no mu masegiteri, kenshi yatangizwaga n’imirimo y’abaturage bibumbiye m’umuganda. Amashuri yisumbiye yubatswe na Leta yari yaragejejwe mu maperefegitura yose. Muri za 80, Leta yari yaradohoye yemera ko yakunganirwa maze amashuri agahangwa n’abakora ku giti cyabo babifitiye ubushobozi.

Mu bindi bikorwa bishamaje byagezweho muri ibyo bihe, ntawabura kuvuga inyubako ziswe “Village Urugwiro”; ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Perezida Gerigori Kayibanda; inzu ikorerwamo n’inteko ishinga amategeko, bise icyo gihe CND (bisobanuye “Conseil National pour le Développement”); stade Amahoro tutibagiwe n’ibitaro-rebero “Hopital Fayçal”

Ariko, tubisubiremo tunabishimangira, ibikorwa nyamukuru byakwitirirwa Perezida Habyarimana ni ukuba yarabumbabumbye ubumwe bw’abanyarwanda, agatuma  igihugu gishobora kwiyubaka mu mahoro no mu mutekano mu gihe cy’imyaka hafi makumyabiri. Mu bari mu Rwanda muri icyo gihe, abenshi babihamya.

Ni cyo gituma bibabaje kurenza urugero, kubona ko imyaka ibaye 27, harimakajwe ikinyoma, ukabona hari urubyiruko rukura rwigishwa amateka agoretse. Ukumva ngo Habyarimana yatoteje abatutsi bari mu Rwanda ngo aranangira yanga ko n’abatutsi babaga mu buhungiro bataha. Icyo ni ikinyoma gikomeza gushimangirwa n’abaruteye muri 1990 bashaka gutondeka amateka mu buryo bujyana ku mwanzuro ko intambara yari ngombwa. Tubwire abatarashoboye kubimenya, tunibutse n’abatangiye kubyibagirwa, ko intambara yatangijwe biri hafi cyane gusinywa, hagati ya HCR (Ikigo cya Loni gishinzwe impunzi), Uganda n’u Rwanda, amasezerano agamije gukemura burundu ikibazo cy’impunzi. Intambara yashojwe n’abari bafite inyota y’ubutegetsi, igezwa ku irundura na cya gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’abatarashakaga kugabana ubutegetsi. Niba icyo gikorwa cyarabanje gukuraho Perezida Habyarimana, ni ukuvuga ko yarabereye imbogamizi abo batashakaga gusaranganya ubutegetsi.

Uru rubuga www.habyarimana.net  dutangije rugamije mbere nambere kurwanya ikinyoma n’igorekamateka :

Ubona wese ko amahano yagwiriye u Rwanda kuva kw’itariki ya mbere Ukwakira 1990 kugeza magingo aya ataravugwaho ukuri gusesuye, ahawe ijambo.

Ubona wese ko ubu butegetsi buriho bushaka gutsindagira imyumvire y’amateka y’u Rwanda mu buryo bugoretse bugamije gushimangira ubuziraherezo ingoma yabwo gusa, aratumiwe.

Nanone, uru rubuga iyi www.habyarimana.net  ruzashyira imbere igororabusembwa bwashyizwe kuri Perezida Habyarimana, muri politiki yaharaniye gushyira mu bikorwa, no mu myumvire yari afite y’amahoro, amajyambere n’ubumwe bw’abaturarwanda. Izerekana ko uwo mugabo yari afite intego zitareba u Rwanda gusa, ko ahubwo yari afite n’izireba akarere kiswe Afurika y’Ibiyaga Bigari, ndetse na Afurika yose muri rusange.

Ruzaha  kandi ijambo abazaba bashaka gutanga ubuhamya kuri perezida Habyarimana bahereye ku buryo bari bamuzi mu buzima bwe busanzwe cyangwa nk’umunyapolitiki.

Abo bose ndetse n’abandi batanze ubuhamya tubaye tubashimiye. Ubuhamya bushobora gutangwa mu ndimi zitandukanye zisanzwe zikoreshwa.

Reka dutange urubuga rwo kuvugiraho ntacyo twishisha, maze nk’uko nyakwigendera Habyarimana yakundaga kubivuga, tureke amateka azicire urubanza…

Uru rubuga rutangijwe mu rurimi rw’igifaransa ariko mu minsi iri imbere ubushobozi nibuboneka ruzagaragara mu kinyarwanda n’izindi ndimi.

Imana ishobora byose ibahe umugisha.

Bikorewe i Paris, tariki ya 6 Mata 2021 Contact  : mailto:info@habyarimana.net« 

D'autres Communiqués